Kigali

Racine mu bafashije Thomson washakaga kuyobora u Rwanda mu gitaramo cya Album ye- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2025 10:52
0


Umuraperi Thomson ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abashije kumurikira abanya-Rubavu Album ye ya Gatatu yise “Ubuyobe” mu gitaramo cyarangiye ahagana saa saba z’ijoro, ashyigikiwe n’abaraperi bagenzi be barimo Kamatali Thierry wamamaye nka Racine mu muziki.



Mu mpera za 2024, Habimana Thomas [Thomson] yari yateguje iki gitaramo cyari kigamije gushyira ku isoko iyi Album. Ndetse, ubwo hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, yumvikanishaga ko ntakizamubuza gukora umuziki. 

Album ye iriho indirimbo 10, kandi igaruka cyane ku burere n’uburezi muri rusange “no guhugura ababyiruka kugirango byibuze amakosa dushobora kwisangamo bitewe n’izi mbuga nkoranyambaga zaje, byibuze turinde abo tubyara cyangwa se ababyiruka tuzagwa muri ayo makosa cyangwa se kuzisanga, hari ibibazo byabaye bagatandukira.”

Mu kiganiro na InyaRwanda, Thomson yavuze ko igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu bari hagati ya 300 na 350 kandi ‘batashye banyuzwe’. Ati “Si benshi nk’uko twabitekerezaga. Ariko ni bacye beza, ku buryo bitanga icyizere ku myidagaduro by’umwihariko, yaba hano mu burengerazuba muri Rubavu, ndetse no ku bindi bitaramo tugenya gukora bikurikirana n’iki ngiki.

Uyu mugabo yavuze ko ubuhanzi bukwiye kwifashishwa nk’intwaro nziza mu gutuma ubutumwa bugera kure. Avuga ko ntawe ukwiye guharira inzego za Leta gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga, kuko buri wese ufite ijwi akwiye kurigeza kure.

Ati “Ntabwo inzego za Leta ziba zikwiye gukora zonyine. Abahanzi, abanyabugeni n’abandi bose baba mu buhanzi baba bakwiye kugira umusanzu batanga.”

Yavuze ko ubwo bamurikiraga Album yabo i Rubavu na Musanze, abahanzi bose baritabariye kandi bahabwa ‘igihe gihagije cyo kugaragaza ubushobozi bwabo mu bihangano byabo ku buryo bitanga icyizere’.

Thomson yavuze ko nyuma yo kumurikira Album ye i Rubavu, agiye gukomereza urugendo mu Mujyi wa Kigali, tariki 15 Gashyantare 2025 Ati “Turimo kwisuganya kugirango tuzaze twiteguye, ku buryo ibyo twakoze bizagira uruhare rwiza, ndetse bibashe no kugera mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

Yavuze ko kuba yarabashije gukora iki gitaramo na bagenzi be byagizwemo uruhare n’inzego za Leta zabafshije, ndetse n’itangazamakuru ryamenyekanishije igikorwa cyabo.

Album ye ya Gatatu iriho indirimbo yahuriyemo na bagenzi be barimo nka Fica Magic, Fizzo Mason, Otime, Vicky the Creator ndetse na korali yo ku ishuri asanzwe abereye umuyobozi.

Ubwo yakoraga iki gitaramo, yataramanye na bahanzi bagenzi be barimo itsinda rya The Same (Abiru), Racine, Bexx RHB, Lil Chance, Fizzo Mason, Kkilamba King, Maki Derex, Apple Gold, Ish Mubaya, Giso G, Sandre; ni mu gihe bazakorana n’aba Dj barimo Dj Jackson ndetse na Selekta Dady.

Album ye iriho indirimbo nka ‘Ubuyobe’, ‘Isezerano’, ‘Amahitamo’, ‘Urarura’, ‘Umunzani’, ‘Igitambo’ n’izindi zinyuranye.

Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ntiyakiriwe kubera ko atari yujuje ibisabwa. Icyo gihe, yasohoye ibaruwa yavuzemo ko kutagaragara ku rutonde rw’abakandida bemerewe guhatanira Umwanya w’Umukuru w’Igihugu byatewe n'inenge zagaragaye mu byangombwa yatanze. 


Thomson yataramiye abanya-Rubavu mu kumurika Album ye 'Ubuyohe' iriho indirimbo 10 


Thomson yavuze ko Album ye ya Gatatu idasanzwe, kuko iriho ibihangano yakoze mbere y'uko atanga kandidatire ashaka guhatanira kuyobora u Rwanda 

Umuraperi Racine yafashije Thomson kumurikira Album ye mu karere ka Rubavu 


Racine wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, azakomeza gufatanya na Thomson no mu bitaramo bizagera mu Mujyi wa Kigali









 

Thomson yavuze ko ibitaramo byo kumurika Album ye bizakomereza i Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali


KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'UBUYOBE' Y'UMURAPERI THOMSON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND